1.
Rwanda rwacu, Rwanda gihugu cyambyaye,
Ndakuratan’ishyaka n’ubutwali.
Iyo nibuts’ibigwi wagize kugez’ubu,
Nshimira Abarwanashyaka
Bazanye Repubulika idahinyuka.
Bavandimwe b’uru Rwanda
Rwacu twese nimuhaguruke:
Chorus:
Turubumbatire mu mahoro, mu kuli,
Mu bwigenge no mu bwumvikane.
2.
Impundu ni zivuge mu Rwandahose:
Repubulika yaku y’ubuhake,
Ubukolonize bwagiye nk’ifun’iheze.
Shing’umuzi Demokarasi
Waduhaye kwitorera abategetsi.
Banyarwanda: abakuru
Namw’abato mwizihiy’u Rwanda:
Chorus
3.
Bavuka Rwandamwese muvuz’impundu,
Demokarasi yarwo iraganje.
Twayiharaniye rwose twes’uko tungana.
Gatutsi, Gatwa na gahutu
Namwe banyarwanda bandi mwabyiyemeje,
Indepandansi twatsindiye
Twese hamwe tuyishyikire:
Chorus
4.
Nimucyo dusingiz’Ibendera ryacu.
Arakabaho na Prezida wacu.
Barakabahw’abaturage b’iki Gihugu.
Intego yacu Banyarwanda
Twishyire kandi twizane mu Rwanda rwacu.
Twese hamwe, twung’ubumwe
Nta mususu duter’imbere ko:
Chorus